samedi 5 novembre 2016

Muri Touch Music, hasohotse indirimbo idasanzwe

Nyuma yuko mu Rwanda hadaherutse gusohoka indirimbo zihuriwemo n’abahanzi benshi(All star), inzu itunganya umuziki ya Touch Entertainment yashyize hanze indirimbo idasanzwe ya All Star ikaba itangiye guca ibintu bitewe n’umubare mwinshi w’ibyamamare byayihuriyemo.





Iyi ndirimbo yitwa Uranyuzuza ikaba ihuriyemo abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda barimo Riderman, Jay Polly, Amag The Black, Uncle Austin, Dj Pius, Niyorick, ndetse n’umuhanzikazi Tonny Unique.
Iyi ndirimbo izanye impinduka muri muzika nyarwanda bitewe n’uko imicurangire yayo idasanzwe, ndetse ikaba inakoze ku buryo izakinwa ku rwego mpuzamahanga

Nk’uko abayobozi ba Touch Entertainment nabo babihamya ngo iyi ndirimbo yatwaye akayabo k’amafaranga menshi mu ifatwa ry’amajwi ryayo, ndetse bakaba batangaje ko mu gihe kitarambiranye aya mafaranga azaba amaze kugaruzwa.

Umwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo ariwe Niyorick yaganiriye na Touchrwanda maze atubwira incamake z’iyi ndirimbo ndetse n’umusaruro ayitezeho.
Niyorick yagize ati “Iyi ndirimbo kurinjye ntago isanzwe, kuko uburyo ikozwemo ndetse n’abahanzi bayihuriyemo bose barakomeye cyane ku buryo twizeye neza ko izagera ku rwego mpuzamahanga, ikindi kandi ikaba yarakozwe n’umu producer ubizi”.

Iyi ndirimbo Uranyuzuza ni imwe mu ndirimbo zijyiye guca ibintu hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Uranyuzuza yakozwe na Producer EvyDekcs uherutse gukora ikiryabarezi ya AMag The Black, akaba arimo gukorera muri Studio ya Touch Entertainment, ndetse amashusho y’iyi ndirimbo nayo akaba agiye gushyirwa ahanze nyuma y’ibyumweru bibiri.


jeudi 3 novembre 2016

Gicumbi habereye impanuka y’ imodoka ebyiri hakomereka abantu 9

Mu karere ka Gicumbi habereye impanuka y’ imodoka ebyiri zagonganye, ariko Imana ikinze ukuboko ntihagira uhasiga ubuzima hakomereka abantu icyenda.

Iyi mpanuka ibereye mu karere ka Gicumbi yabaye mu masaha asaga saa mbiri z’ igitondo ubwo imodoka ya Coaster yo muri kampani ya Virunga yari yambaye plaque ya RAB 138v yagonganye na Taxi izwi ku mazina ya twegerane.

Izi modoka zagonganye iyi Coaster yo yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeje i Gicumbi naho tazo yo yavaga i Gicumbi ijya ahitwa i Rutare.
Iyi mpanuka idahitanye ubuzima bw’ abantu abakomeretse bahise batabarizwa bajyanwa kuvuzwa hakiri kare.


Makuza Bertin wari umucuruzi ukomeye hano mu Rwanda yitabye Imana

Umucuruzi w’umunyemari Makuza Bertin washinze uruganda rwa Rwanda Foam, akaba ari nawe nyiri umuturirwa wa Makuza Peace Plaza yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira uwa Kane tariki ya 3 Ugushyingo azize uburwayi butunguranye.

Makuza Bertin wari umunyemari wamamaye cyane ku bw’ibikorwa bye by’ubucuruzi, ku munsi wa Gatatu yabyutse ameze neza ntakibazo, yitegura bisanzwe ngo agane ku mirimo ye nkuko bisanzwe ari mu modoka atwawe n’umushoferi we yumva ntameze neza. Niko guhita bamunyarukana n’ingoga kumusuzumishiriza ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal, nyuma abaganga basanga yagize ikibazo cy’imitsi mito yo mu mutwe yari yacitse, ahanini bikunze guterwa n’umunaniro ukabije.
Ahagana mu ma saa sita z’ijoro inkuru y’uko yashizemo umwuka nibwo yamenyekanye.
Makuza Bertin apfuye asize ibikorwa bikomeye muri uru Rwanda harimo nk’inyubako ya Makuza Peace Plaza yubatswe itwawe Miliyoni 40 z’Amadorali ndetse n’uruganda rukora igodora rya Rwanda Foam rwamamaye mu Rwanda ndetse no mu karere.


mercredi 2 novembre 2016

Iyi n’ inkuru ibabaje ku bafana ba APR FC

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya APR FC, Sekamana Maxime agiye kumara igihe kigera ku byumweru bitandatu adakandagira mu kibuga nyuma yuko ahuriye n’imvune ikomeye mu myitozo, inkuru ibabaje ku bafana.




Sekamana Maxime kurubu ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ba APR FC, dore ko anaherutse kuyihesha insinzi ubwo bakinaga n’ikipe ya Mukura VS, maze akabasha kuyitsindira ibitego bibiri ari wenyine

Maxime yagize imvune ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya APR FC yariri mu myitozo maze avunika igufa ryo mu kirenge

Kuri uyu wa kabiri Maxime yajyanywe ku bitaro byitiriwe umwami Faisal maze ashyirwaho isima kugirango amagufa yo mu kirenge yatandukanye yongere asubirane, ibi bikaba bizamutwara igihe kingana n’amezi abiri adakandagira mu kibuga


Agashya muri Expo igiye kuba mu Rwanda bwambere

Bwambere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurishwa (Expo) rihuriweho n’ ibihugu byo ku migabane yose aho kwinjira bizaba ari ubuntu bitandukanye n’ayandi ma murikagurishwa asanzwe abera mu Rwanda.
Rwanda Trade Expo 2016 ni imurikagurishwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho rizaba rihuriwemo n’ ibihugu byinshi bitandukanye haba ibyo muri Afurika cyane cyane ibyo ku mugabane wa Asia ndetse n’ iburayi.

Iri murikagurishwa rizabera mu mujyi wa Kigali rizabera I Gikondo ahasanzwe habera Expo mu kibuga cyaho, aho hazamurikwa ibikorwa bitandukanye haba kubijyanye n’ ubwubatsi, tekinologie ibikorwa byo mu nganda nibindi byinshi bitandukanye bikorerwa mu Rwanda nibizava hanze.
S.J. Moiz uhagarariye kampani ya Bright Exhibitions yateguye iki gikorwa yadutangarijeko iki gikorwa yagitekereje amaze kubona ukuntu iterambere ry’ ubucuruzi riri kwihuta hano mu Rwanda akaba ariyo mpamvu nawe yafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe ibihugu bitandukanye bigahurira mu Rwanda ubundi hakabaho imihahirane muri rusange.
Iri murikagurishwa rizatangira taliki ya 4 Ugushyingo rikamara iminsi itatu kuko rizarangira taliki 6  Ugushyingo, aho rizajya ritangira saa yine z’ igitondo rigafunga saa kumi nebyiri zo ku mugoroba.