dimanche 4 décembre 2016

Perezida Kagame na madamu bifurije Noheli nziza n’umwaka mushya muhire abana batsinze neza mu gihugu

Abana bagera ku 100 baturutse mu turere twose tugize igihugu batsinze neza bakiriwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame hamwe na madamu we Jeannette Kagame muri village urugwiro bifurizwa Noheli nziza n’umwaka mushya muhire 2017 kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2016.




Umukuru w’igihugu hamwe na madame we bifuriza aba bana baba barakoze neza mu ishuri noheri nziza n’umwaka mushya 2017, yatangaje ko yishimiye kubana nabo abatangariza ko uburezi bwabo ari icyintu cy’ingenzi.

Yagize ati “Ibi ni ukugira ngo mumenye ko mudufitiye akamaro, kandi uburezi bwanyu ni ikintu cy’ibanze kuri twe. Twishimiye kubona ko abana bacu basigasira umuco wacu. Indangagaciro n’umuco byacu bigomba guhora ari umusingi w’uburezi bw’abana bacu.”

Nk’uko bisanzwe biba buri mwaka, aba bana bakaba basangira n’umukuru w’igihugu impano, ibyishimo, maze ibirori bikarangira bakase hamwe n’ababyeyi babo bagaragiwe n’abayobozi bahagarariye uturere. Nyuma y’ibirori aba bana bakaba bahabwa impano zitandukanye baba bagenewe na Madamu Jannette Kagame.