Iyi ndirimbo yitwa Uranyuzuza ikaba ihuriyemo abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda barimo Riderman, Jay Polly, Amag The Black, Uncle Austin, Dj Pius, Niyorick, ndetse n’umuhanzikazi Tonny Unique.
Iyi ndirimbo izanye impinduka muri muzika nyarwanda bitewe n’uko imicurangire yayo idasanzwe, ndetse ikaba inakoze ku buryo izakinwa ku rwego mpuzamahanga
Nk’uko abayobozi ba Touch Entertainment nabo babihamya ngo iyi ndirimbo yatwaye akayabo k’amafaranga menshi mu ifatwa ry’amajwi ryayo, ndetse bakaba batangaje ko mu gihe kitarambiranye aya mafaranga azaba amaze kugaruzwa.
Umwe mu bahanzi bari muri iyi ndirimbo ariwe Niyorick yaganiriye na Touchrwanda maze atubwira incamake z’iyi ndirimbo ndetse n’umusaruro ayitezeho.
Niyorick yagize ati “Iyi ndirimbo kurinjye ntago isanzwe, kuko uburyo ikozwemo ndetse n’abahanzi bayihuriyemo bose barakomeye cyane ku buryo twizeye neza ko izagera ku rwego mpuzamahanga, ikindi kandi ikaba yarakozwe n’umu producer ubizi”.
Iyi ndirimbo Uranyuzuza ni imwe mu ndirimbo zijyiye guca ibintu hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Uranyuzuza yakozwe na Producer EvyDekcs uherutse gukora ikiryabarezi ya AMag The Black, akaba arimo gukorera muri Studio ya Touch Entertainment, ndetse amashusho y’iyi ndirimbo nayo akaba agiye gushyirwa ahanze nyuma y’ibyumweru bibiri.