Bwambere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurishwa (Expo) rihuriweho n’ ibihugu byo ku migabane yose aho kwinjira bizaba ari ubuntu bitandukanye n’ayandi ma murikagurishwa asanzwe abera mu Rwanda.
Rwanda Trade Expo 2016 ni imurikagurishwa rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere, aho rizaba rihuriwemo n’ ibihugu byinshi bitandukanye haba ibyo muri Afurika cyane cyane ibyo ku mugabane wa Asia ndetse n’ iburayi.
Iri murikagurishwa rizabera mu mujyi wa Kigali rizabera I Gikondo ahasanzwe habera Expo mu kibuga cyaho, aho hazamurikwa ibikorwa bitandukanye haba kubijyanye n’ ubwubatsi, tekinologie ibikorwa byo mu nganda nibindi byinshi bitandukanye bikorerwa mu Rwanda nibizava hanze.
S.J. Moiz uhagarariye kampani ya Bright Exhibitions yateguye iki gikorwa yadutangarijeko iki gikorwa yagitekereje amaze kubona ukuntu iterambere ry’ ubucuruzi riri kwihuta hano mu Rwanda akaba ariyo mpamvu nawe yafashe umwanzuro wo guhuriza hamwe ibihugu bitandukanye bigahurira mu Rwanda ubundi hakabaho imihahirane muri rusange.
Iri murikagurishwa rizatangira taliki ya 4 Ugushyingo rikamara iminsi itatu kuko rizarangira taliki 6 Ugushyingo, aho rizajya ritangira saa yine z’ igitondo rigafunga saa kumi nebyiri zo ku mugoroba.
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire