Abayizera Grace benshi
bazi nka Young Grace ni umwe mu baraperikazi nyarwanda bafite impano muri
muzika ndetse akaba anakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’ibikorwa yagiye
akora bitandukanye.
Young Grace
yamenyekanye cyane mu muarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star dore ko akunze
kuryitabira cyane, ibi bikaba bimufasha gukomeza kwagura muzika ye hirya no hino
mu rwa Gasabo.
Uyu
muraperikazi akunze gukora udukoryo dutangaje, ndetse tunatungura benshi cyane,
dore ko nyuma yo gukora umushinga utunganya imyenda y’imbere yanditseho Young
Grace, ubu noneho agiye gushinga insakazamashusho ye(Television).
Nkuko
yabyemereye Touchrwanda yatubwiye ko agiye gutangira umushinga wo gukora Television
ye bwite yise Young Grace TV, nayo ikaza mu mubare w’insakazamashusho za hano
mu Rwanda.
Young Grace
kandi aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshashya yise Original(OG) iri mu
njyana ya Hip Hop ndetse yadutangarije ko bitarenze iki cyumweru araba yashyize
hanze amashusho y’iyi ndirimbo dore ko yamaze no gufata amashusho yayo(Shooting).