Isomere Byendagusetsa maze uryoherwe, useke ogorore n'imbavu k'uburyo bushimishije, doreko bizanatuma wiyongerera iminsi yawe yo kubaho
1.Ejo bundi muri Rubavu
umugabo yaguze amabya y'inka ayaha umugore ngo ayamwokereze, umugore ajya
gusenga nawe ayasigira abana ati"muyarebe ntashirire ni aya so. Abana
barimo kotsa rimwe riba riraturitse umwana umwe arirukanka no mu rusengero
ahamagara nyina mw'ijwi rirenga ati:"mamayi weeee, ya mabya ya papa
araturitse". Abakristo bati mw'izina rya Yesu w'i Nazareth!!!. Uwo
mudayimoni utangiye kumena amabya y'abagabo!!! turamukizwa n'iki? Bose
bati:" TOKA SATANI MU MABYA Y'ABAGABO BACU"!
2.Umunsi umwe umukobwa
yasuye Umuhungu
Maze hashize akanya,
tipe yerekeza muri douche,
Umukobwa abona number
yanditseho BK ihamagaye Cheri we
Nyuma y’iminota 4 BNR irahamagara
Nyuma y’iminota 10 KCB
irahamagara.
Umukobwa yicinya akara
ngo cheri wanjye ni umukire. Sinzi uko yatekereje ngo reka ndebe akazina cheri
anyita, yibipye asanga handitseho UMURENGE SACCO 😂😂😂😂😂😂😂
3.Umugore yabajije
mugenzi we ati: Ese ko mbona iwawe hasohoka Pasiteri burimunsi haba urusengero?
Mugenzi we aramusubiza
ati: Wowe se ko hasohoka umusirikare buri munsi hahora intambara?
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire