Umusore
witwa Felecien uherereye mu ruhango yatwandikiye ashaka ko mumugira inama
bitewe n’ikibazo yahuye nacyo agasanga umukunzi we baramuteye inda, iyumvire
ubutumwa bwe maze umuhe inama y’uburyo yabyitwaramo neza.
Nitwa
Felecien, ndi umusore w’imyaka 25 nkaba ntuye mu karere ka Ruhango, nakundanye
n’umukobwa kuva mu bwana bwacu, turakurana ndetse n’abantu benshi batubwira ko
tugomba kuzabana tukarushinga nk’umugore n’umugabo.
Uyu mukobwa
no mu rugo bari babizi ko dukundana, ndetse n’iwabo babizi ko dukundana mbese
dusa nkaho twabaye umugore n’umugabo icyaburaga byari ukubana mu rugo rwacu.
Uyu mukunzi
wanjye nabonye ibyo gukomeza kwiraza I Nyanza ntazabivamo, mfata umwanzuro wo
kumwambika impeta imbere y’ababyeyi ndetse tubasezeranya ko tuzabana mu kwezi
kwa gatandatu kw’uyu mwaka wa 2017.
Mu kwezi kwa
Munani k’umwaka washize wa 2016, ku kazi
kanjye baranyimuye banjyana gukorera mu karere ka Rusizi, ndetse bansaba
kujya kuba i Rusizi, umukunzi wanjye nawe turabyumvikana gusa mubwirako tuzajya
tubonana cyane bishoboka.
Twakomeje
kujya tuvugana ndetse tukanabonana gake gashoboka, mu mpera z’umwaka wa 2016,
ahashyira mu kwa cumi n’abiri, umukobwa yatangiye tutanyikoza, namuhamagara akankupa,
namwandikira ntansubize, mfata umwanzuro ko ku bunani nzajya kumureba hanyuma
nkamubaza icyabaye.
Naratashye
ngera imuhira, ubundi ndamuhamagara ngo aze tubonane, akihagera nabaye
nkukubiswe n’inkuba bitewe nuko nasanze atwite, ndetse ahita abyemera ambwira
ko yacitswe atari yabigambiriye
Nahise mbura
icyo gukora, bucya nsubira ku kazi kanjye, kugeza nubu ndacyibaza icyo gukora
nakibuze kandi ndamukunda cyane mbona kuzabona undi nkawe byangora.
None ndangira
ngo mungire inama, ese nkomezanye nawe, uwo mwana tuzamurere cyangwa se mureke
asange abamuteye inda, nihanganire urukundo mufitiye nzashake undi nduha??
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire