mercredi 2 novembre 2016

Iyi n’ inkuru ibabaje ku bafana ba APR FC

Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya APR FC, Sekamana Maxime agiye kumara igihe kigera ku byumweru bitandatu adakandagira mu kibuga nyuma yuko ahuriye n’imvune ikomeye mu myitozo, inkuru ibabaje ku bafana.




Sekamana Maxime kurubu ari mu bakinnyi b’inkingi za mwamba ba APR FC, dore ko anaherutse kuyihesha insinzi ubwo bakinaga n’ikipe ya Mukura VS, maze akabasha kuyitsindira ibitego bibiri ari wenyine

Maxime yagize imvune ikomeye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo ikipe ya APR FC yariri mu myitozo maze avunika igufa ryo mu kirenge

Kuri uyu wa kabiri Maxime yajyanywe ku bitaro byitiriwe umwami Faisal maze ashyirwaho isima kugirango amagufa yo mu kirenge yatandukanye yongere asubirane, ibi bikaba bizamutwara igihe kingana n’amezi abiri adakandagira mu kibuga


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire