vendredi 27 janvier 2017

Umukunzi wanjye bamuteye inda naramaze kumwambika impeta, nkore iki?

Umusore witwa Felecien uherereye mu ruhango yatwandikiye ashaka ko mumugira inama bitewe n’ikibazo yahuye nacyo agasanga umukunzi we baramuteye inda, iyumvire ubutumwa bwe maze umuhe inama y’uburyo yabyitwaramo neza.


Nitwa Felecien, ndi umusore w’imyaka 25 nkaba ntuye mu karere ka Ruhango, nakundanye n’umukobwa kuva mu bwana bwacu, turakurana ndetse n’abantu benshi batubwira ko tugomba kuzabana tukarushinga nk’umugore n’umugabo.

Uyu mukobwa no mu rugo bari babizi ko dukundana, ndetse n’iwabo babizi ko dukundana mbese dusa nkaho twabaye umugore n’umugabo icyaburaga byari ukubana mu rugo rwacu.

Uyu mukunzi wanjye nabonye ibyo gukomeza kwiraza I Nyanza ntazabivamo, mfata umwanzuro wo kumwambika impeta imbere y’ababyeyi ndetse tubasezeranya ko tuzabana mu kwezi kwa gatandatu kw’uyu  mwaka wa 2017.

Mu kwezi kwa Munani k’umwaka washize wa 2016, ku kazi  kanjye baranyimuye banjyana gukorera mu karere ka Rusizi, ndetse bansaba kujya kuba i Rusizi, umukunzi wanjye nawe turabyumvikana gusa mubwirako tuzajya tubonana cyane bishoboka.

Twakomeje kujya tuvugana ndetse tukanabonana gake gashoboka, mu mpera z’umwaka wa 2016, ahashyira mu kwa cumi n’abiri, umukobwa yatangiye tutanyikoza, namuhamagara akankupa, namwandikira ntansubize, mfata umwanzuro ko ku bunani nzajya kumureba hanyuma nkamubaza icyabaye.

Naratashye ngera imuhira, ubundi ndamuhamagara ngo aze tubonane, akihagera nabaye nkukubiswe n’inkuba bitewe nuko nasanze atwite, ndetse ahita abyemera ambwira ko yacitswe atari yabigambiriye
Nahise mbura icyo gukora, bucya nsubira ku kazi kanjye, kugeza nubu ndacyibaza icyo gukora nakibuze kandi ndamukunda cyane mbona kuzabona undi nkawe byangora.


None ndangira ngo mungire inama, ese nkomezanye nawe, uwo mwana tuzamurere cyangwa se mureke asange abamuteye inda, nihanganire urukundo mufitiye nzashake undi nduha??

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire