lundi 30 janvier 2017

Young Grace agiye gukora igikorwa kitarakorwa n’undi muhanzikazi nyarwanda.

Abayizera Grace benshi bazi nka Young Grace ni umwe mu baraperikazi nyarwanda bafite impano muri muzika ndetse akaba anakunzwe cyane hano mu Rwanda bitewe n’ibikorwa yagiye akora bitandukanye.


Young Grace yamenyekanye cyane mu muarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star dore ko akunze kuryitabira cyane, ibi bikaba bimufasha gukomeza kwagura muzika ye hirya no hino mu rwa Gasabo.

Uyu muraperikazi akunze gukora udukoryo dutangaje, ndetse tunatungura benshi cyane, dore ko nyuma yo gukora umushinga utunganya imyenda y’imbere yanditseho Young Grace, ubu noneho agiye gushinga insakazamashusho ye(Television).

Nkuko yabyemereye Touchrwanda yatubwiye ko agiye gutangira umushinga wo gukora Television ye bwite yise Young Grace TV, nayo ikaza mu mubare w’insakazamashusho za hano mu Rwanda.


Young Grace kandi aherutse gushyira hanze indirimbo ye nshashya yise Original(OG) iri mu njyana ya Hip Hop ndetse yadutangarije ko bitarenze iki cyumweru araba yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo dore ko yamaze no gufata amashusho yayo(Shooting).

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire